wex24news

rIP:UMUGABO warumaze amezi atatu ashatse yatewe ibyuma nabantu bataramenyekana.

Niyonsenga Fabien w’imyaka 26, yatewe icyuma n’abasore babiri bacyekwa aribo, Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi bose.

Amakuru avuga ko aba bombi barwanye bapfa umukobwa ukora mu kabari bari bari kunyweramo bikarangira Niyonsenga Fabien atewe icyuma.

Niyonsenga Fabien yajyanwe ku kigo nderabuzima igitaraganya, agezeyo yoherezwa ku bitaro bikuru bya Remera Rukoma ariko biba ibyubusa ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 16 Werurwe  2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *