wex24news

umukuru w’igihugu cy’urwanda Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye umunsi wa sport uzwi nka Car Free Day..

Iyi Siporo Rusange yabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, ibera mu bice bizwi isanzwe ikorerwamo.

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu bifatanyije n’abatuye Umjyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.

Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi Siporo, harimo Umunyamabanga Uhoraho muri Miniteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Ni Siporo yatangiye mu 2016 itangijwe n’abatuye Umujyi wa Kigali. Ababizi neza bavuga ko Umuryango wahoze witwa Assoussa SC ariko wabaye Ossousa, ari wo watangije iyi Siporo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yatangizwaga, hari hagamijwe gukundisha Abanya-Kigali gukora Siporo no kurushaho kugira Ubuzima bwiza.

Ikirenze kuri ibyo kandi, Siporo ifasha mu kwirinda indwara zitandura zitandukanye.

Abakora ‘Car Free Day’, baba bari mu byiciro bitandukanye, aho bamwe bagendesha amaguru, abandi bagakina Basketball ya batatu kuri batatu, Tennis yo mu muhanda, abagenda ku magare n’ibindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *