wex24news

Umunyamakuru Rita Tinina yasanzwe ku gitanda cye yapfuye nta n’igikomere afite kumubiri we.

Rita Tinina wari umunyamakuru yasanzwe yapfuye nk’uko byemejwe na Police yavuze ko umurambo we wasanzwe iwe mu rugo [ Kileleshwa Apartment ] mu Mujyi wa Nairobi ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.

Mu masaha yapfiriyeho kuri iki cyumweru, yagombaga kuba ari kuri Television ya NTV yari asanzwe akora gusa ntiyigeze ahagera.

Ibi byatumye abantu bakorana barimo umuyobozi we bajya aho atuye bahasanga umurambo we kuko bari bamaze kugira amakenga yatewe no kuba atitabiriye akazi nta mpamvu.

Police yavuze ko icyihishe inyuma y’urupfu rwe kitari cyamenyekana gusa umuryango we wari wahageze gutwara umurambo aho upimirwa.

Akaba asize umwana umwe w’umukobwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *