wex24news

Umunyezamu Maxime ukina mu Bubiligi yagize icyo atangaza kuri Ntwari Fiacre ufatwa nk’umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu amavubi .

Hari mu mukino we wa mbere akinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, Maxime Wenssens yagize ati “Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n’ururimi.

Ati “Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y’igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *