wex24news

igihugu cy’Ukraine kishimiyeko cyasenye abwato 2 bukomeye bw’igisirikare cy’u Burusiya.

Itangazo ryasohowe n’abakozi bakuru b’igisirikare cya Ukraine rivuga ko amato ya Yamal na Azov yangiritse.

Guverineri washyizweho n’u Burusiya ku cyambu cya Sevastopol yavuze ko misile 10 za Ukraine zarashwe.

Ku Cyumwerumu rukerera, u Burusiya bwagabye igitero cya misile na drones ku murwa mukuru, Kyiv, no mu karere ka Lviv.

Mu itangazo, Mikhail Razvozhayev, Umuyobozi w’Akarere ka Sevastopol washyizweho n’u Burusiya, yavuze ko hangiritse inyubako zo guturamo ndetse n’ibikorwa remezo by’ubwikorezi biturutse ku gitero kinini.

Yasabye abaturage kudatangaza amakuru cyangwa amashusho ayo ari yo yose.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Grant Shapps, we yashimye igitero cyagabwe ku mato y’u Burusiya, avuga ko ari “igihe cy’amateka kuri Ukraine” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Shapps ati: “Mu Cyongereza cyoroshye, bivuze ko Putin atagishoboye gukora imyitozo mu Nyanja y’Umukara, nubwo amato y’u Burusiya yakoreyeyo kuva mu 1783.”

Yongeyeho ko Isi “idashobora kwihanganira” kubona Ukraine itsindwa iyi ntambara, kandi ko inkunga y’u Bwongereza kuri Kyiv mu gihe cy’ibitero by’Abarusiya “izakomeza kuba ntamakemwa”.

BBC ntiyashoboye gusuzuma ibyo Ukraine yigamba ko yangije amato y’u Burusiya, akoreshwa mu kohereza ingabo n’ibikoresho mu buryo butaziguye ku nkombe hadakenewe icyambu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *