wex24news

Muguhugu cy’Ubufaransa hamaze gufatwa Ingamba z’umutekano kugirango birinde ibitero by’iterabwoba.

Gabriel Attal yabitangaje ku rubuga rwa X agira ati “kuva aho umutwe wa Leta ya kiyisilamu wigambiye igitero cyabaye i Moscou, twafashe ingamba zo gukaza umutekano ujyanye no kwirinda ibitero by’iterabwoba.” Ibi yabivuze mu nama y’ikitaraganya y’umutekano yabaye mu ngoro ya Perezida iri Elysée yayobowe na perezida ubwe Emmanuel Macron ikaba yari ifite intego yo kwiga “ku bitero by’ Moscou n’ingaruka zabyo.”

Ibiro bya Minisitiri w’intebe by’ubufaransa byavuze ko ” kwigambwa iki gikorwa na Leta ya kiyisilamu, binareba ubufaransa kuko uwo mutwe wagiye ugerageze gushaka kugaba ibitero byagiye biburizwamo mu bihugu byinshi by’Uburayi, birimo Ubufaransa n’Ubudage.”

Niyo mpamvu Minisitiri w’intebe yahise atumiza kuri uyu wa mbere inama y’umutekano yo mu rwego rwo hejuru ngo yige ku gukaza ingamba zo kwirinda ibyo bitero.

Igitero cyabereye i Moscou mu nzu iberamo imyidagaduro ya Crocus City Hall kimaze guhitana abantu 132, mu gihe 182 bamaze gukomereka. Inzego z’umutekano ziracyakomeje gushakisha niba hari abandi baba baraguyemo cyangwa barakomerekeyemo. Ni igitero gihitanye abantu benshi mu Burusiya nyuma y’imyaka 20.

ku cyumweru, Perezida Vladmir Poutine, yavuze ko abagabye icyo gitero bafashwe berekeza muri Ukraine. Gusa ntiyakomoje ku mutwe wa Leta ya Kiyisilamu. Ibi byahise bihakanwa na Volodymyr Zelensky perezida wa Ukraine wabifashe nko gushaka gusunikira amakosa ku gihigu cye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *