wex24news

Pologne yahaye gasopo uburusia ku kuvogera ikirere cya yo.

U Burusiya na Ukraine byagiye bigabanaho ibitero by’indege byica, ibitero byo kuri iki Cyumweru nabyo bije nyuma y’umunsi umwe ingabo z’u Burusiya zivuze ko zafashe umudugudu wa Ivanivske wo muri Ukraine, mu burengerazuba bwa Bakhmut.

Ku wa Gatanu, igitero cyigambwe n’abaterabwoba cyagabwe ku nzu y’ibitaramo i Moscou cyahitanye byibuze abantu 133 nacyo cyabaye ikintu gishya hagati y’abo bahanganye bombi kuko Moscow yahise yihutira gushinja Ukraine kuba inyuma yacyo.

“Ibisasu mu murwa mukuru. Ubwirinzi bwo mu kirere mu kazi. Ntumuve mu bwihisho. ” uyu ni Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko kuri Telegram mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Guverineri w’akarere ka Lviv, Maksym Kozytskyi, yavuze ko akarere ka Stryi gaherereye mu majyepfo y’umujyi wa Lviv, nko mu birometero 50 uvuye ku mupaka wa Pologne, na ko kagabweho ibitero.

Abayobozi muri Kyiv, akarere gakikije Kyiv na Lviv, bavuze ko ibyangiritse byoroheje ku nyubako zimwe ariko nta bantu bahaguye nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Kubura kw’amashanyarazi by’akanya gato na byo byavuzwe mu burasirazuba bwa Dnipropetrovsk nyuma y’igitero cya drone nijoro.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko u Burusiya bwarashe misile 29 ndetse bwohereza drones 28 ku butaka bwayo ijoro ryose.

Bavuze ko bahanuye misile 18 na drones 25.

U Burusiya bwakajije umurego mu bitero by’indege byibasiye Kyiv mu minsi yashize, butangiza mu cyumweru gishize kimwe mu bitero binini by’indege byibasiye urwego rw’ingufu rw’igihugu kuva intambara yatangira.

Sergiy Popko, ukuriye ubuyobozi bw’igisirikare mu mujyi wa Kyiv, yanditse kuri Telegram ati: “Umwanzi akomeje iterabwoba rikomeye rya misile kuri Ukraine.”

Ati: “Ntabwo arareka intego ye yo gusenya Kyiv uko byagenda kose.”

Ikirere cya Pologne cyavogerewe

Ambasaderi wa Amerika muri Ukraine Bridget Brink na we yavuze ko ibitero biherutse kwiyongera.

Brink yanditse kuri X. Ati: “U Burusiya bukomeje kohereza indege zitagira abadereva na misile butitaye ku baturage babarirwa muri za miriyoni, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”

Kuri iki Cyumweru ingabo za Pologne zavuze ko imwe muri misile z’u Burusiya zarashwe mu burengerazuba bwa Ukraine yinjiye mu kirere cyayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *