Mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati:“Iyo ubireba n’amaso ubona ari ibintu bisanzwe, ariko iyo ugerageje kubikora ni bwo ubona uburemere bwabyo Sukari ni indirimbo y’umuhanzi w’umugore ikaba indirimbo y’Igiswahiri 100%!, Views 100M nta wundi muhanzi bayikoranye! Ni byiza ndetse ni icyubahiro kuri WCB Wasafi, n’uruganda rwa muzika muri Tanzania.”
Zuchu yujuje views miliyoni 100 ku ndirimbo ye “Sukari”, indirimbo yasohoye mu myaka itatu ishize, akaba ari na yo ndirimbo ye ifite views nyinshi ku rubuga rwa Youtube.