wex24news

Umwuka Wera umaze iki?ese umukristo asabwa kugira ngo abe awufite?

Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi”.

Yohana 16: 8-11 Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka; iby’icyaha, kuko batanyizeye, n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

Umwuka Wera mu isezerano rya Cyera yoherezwaga n’Imana ku bantu, yamara gukora umurimo wamuzanye ntiyongere kwiyerekana, bigasa nk’aho agiye (), ariko nyuma yo kuzuka kwa Yesu no gusubira mu ijuru, Umwuka Wera twamuhawe nk’ingwate ubu atuye muri twe ndetse akorera muri twe, ni nako ubuzima bwacu nk’abakristo bigenda buhinduka.

Kugira ngo uhabwe Umwuka Wera bigusaba kuba ukunda gusenga Imana, abantu barindiriye Umwuka Wera bagomba kuba bahuje umutima, nta macakubiri cyangwa ikibatandukanya (Bahuje umutima), bagomba kuba bakunda kwiyeza kandi bizera Imana. Umwuka Wera ni Imana, kugira ngo iture muri wowe umutima wawe ugomba kuba witeguye kuyakira.

-Umwuka Wera afite umumaro munini mubuzima bwacu, niwe udufasha kumenya intege nke zacu, Umuntu udafite Umwuka Wera aragorana, kugira ngo yemere icyaha bisa nk’ibidashoboka kuko ahorana impaka zo kwihagararaho, ariko Umwuka Wera iyo ageze mu mutima aragutsinda ugaca bugufi.

-Umwuka Wera niwe utwigisha ndetse akatuyobora akaduha imbaraga zo guhagarara mu nshingano zo kwagura ubwami bw’Imana, Iyo umuntu adafite Umwuka Wera ishyaka ry’umurimo w’Imana rirashira.

-Umwuka Wera niwe udufasha guhamiriza abatizera, urukundo rw’Imana rwatumye itanga Yesu Kristo agapfira twe abanyabyaha ngo tubone umugingo buhoraho, uyu rero akora umurimo ukomeye muri twe wo kunesha kamere y’icyaha kuko Umwuka yanga ibyo kamere irarikira ( Abagal 5:17)

-Umwuka Wera yafashije intumwa Guhamya yesu i Yerusalemu hari haramaze abahanuzi hakanica Yesu, guhamya umuzuko we mu baturanyi i Yudaya ndetse n’i Samariya batumvikanaga, natwe uyu murimo aracyawukorera muri twe, Iyo dufite umwuka wera dushira amanga tugahamya kandi benshi bataramenya Yesu bakihana.

-Umwuka wera niwe uduhamiriza ko umutware w’isi (Satani) yaciriweho iteka, kandi niwe ubana natwe akatunushereza imyambi y’uwo mubi yaka umuriro, muri make Umwuka Wera ni ubuzima bwacu.

Ubuzima bw’umukirisito budafite Umwuka Wera bumeze nk’ubutariho. Nkwifurije guhabwa no kuyoborwa n’Umwuka Wera kuko kuko abayoborwa n’Umwuka nibo bana b’Imana (Rom 8: 14-17).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *