wex24news

mu gihugu cya kenya abantu 4 baguye mugitero cy’abiyahuzi i mondera .

Abayobozi bavuze ko mu bitabye Imana harimo abapolisi batatu, abandi bantu benshi bakaba bakomerekejwe n’icyo gitero.

nkuko byatangajwe an africanews abayobozi b’uyu mugi wegereye igihugu cya Somalia, igisasu gikozwe gakondo cyashyizwe muri Hotel nuko giturika ubwo abantu bahaganaga bafata ifunguro rya mu gitondo

Samwel Mutunga, ati “muri rusange abantu 15 bakomeretse kandi mu gihe twajyanaga bamwe kwa muganga barimo n’abapolisi, babiri bapfiriye mu nzira barimo umupolisi umwe n’umusivili umwe. Abandi bapolisi babiri bishwe n’ibikomere igihe barimo bavurwa”.

Abandi babiri bakomeretse cyane byabaye ngombwa ko batwarwa n’indege kuvurirwa mu murwa mukuru Nairobi.

Abashinzwe iperereza baravuga ko icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’intagorwa wa Al-Shabab.

Nubwo uwo mutwe utarigamba icyo gitero, ariko mu bihe bishize wakunze kugaba ibitero muri Kenya no muri Somaliya.

.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *