wex24news

Polisi y’urwanda ishami ryo mumuhanda ryahaye abamotari amezi 6 yo kwisubiraho, batakwisubiraho bagatangira guhanwa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye abamotari gukora kinyamwuga.

Hari mu nama Polisi n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abamotari kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.

CG Felix Namuhoranye yabasabye kuba intangarugero, anabizeza ko nibabikora zimwe muri koperative zabo zishobora no kujya zoherezwa mu bindi bihugu kugira ngo zigishe abandi bamotari uko mu Rwanda uyu mwuga ukora.

Yakomeje abwira abamotari ko aho polisi ikorera huzuye moto z’abamotari bahanwe kubera amakosa bagiye bakora, abibutsa ko Polisi itabereyeho kubahana.

Yavuze ko bahawe amezi atandatu yo kuba bahindutse kuko nibadahinduka bazatangira guhanwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *