wex24news

uganda:Perezida Yoweri Kaguta Museven yamaze gutangaza ko umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba ariwe uzausimbura.

Mu cyumweru gishize ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu we inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo; asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe umwe mu bagize Guverinoma.

Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo, mu gihe amaze igihe agaragaza ibimenyetso by’uko yaba yifuza gusimbura se ku butegetsi, ndetse yanditse na we ubwe yatangaje ko afite iyo gahunda biciye mu butumwa yagiye anyuza ku rubuga rwe rwa X.

Inshingano Perezida Museveni yamuhaye bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki ya Uganda bazifashe nko kumwigiza ku ruhande, mu gihe abandi bazihuje no kumwegereza intebe ye.

Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, yabwiye BBC ko nta zindi mpamvu zihariye zatumye Museveni aha Muhoozi ziriya nshingano.

Yakomeje agira ati: “Umukuru w’igihugu afite uburenganzira bumutuma mu mirimo uko abireba akwiriye, ni yo mpamvu yamugaruye. Uzi ko mu myaka ishize yayoboraga ingabo zirwanira ku butaka…ubu akaba areba rero akwiye kumugarura n’ubundi ngo akomeze ibindi yari yatangiye gukora aciye mu ngabo zo ku butaka noneho abikorere muri UPDF yose.”

Uyu musirikare yanabajijwe niba Gen Muhoozi yemereye kuba yakwiyamamariza kuyobora Uganda, ashimangira ko usibye na we buri muturage wa Uganda wese abyemerewe.

Ati: “Gen Muhoozi abonye ko ashaka kujya mu bya politike azasaba kuruhuka no kwegura nk’uko abandi babigenza, ajye muri politike kandi nk’uko nabivuze, mu gihe yumvise abishatse nta rubanza muri ibyo.”

Kulayigye kandi yashimangiye ko Muhoozi yemerewe gusimbura Museveni, ati: “Birashooboka kuko nk’umuturage afite uburenganzira, igihe kigeze akumva abishatse, cyangwa n’undi wese wakwiyamamaza akadutwara, niba yari umusirikare nka Gen Muhoozi agasaba kuruhuka, ntitubona ko inzego zibishinzwe hari impamvu zamubuza.”

Yavuze kandi ko nta kibazo abona ku kuba Muhoozi yasimbura se ku butegetsi, kuko na George W. Bush yayoboye leta Zunze Ubumwe za Amerika na se yarigeze kuziyobora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *