wex24news

umukuru w’igihugu cy’urwanda perezinda poul kagame yamaze gutanga ambasaderi uzoherezwa i Buruseli utari Karega u Bubiligi bwanze.

Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati “Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane cyane ko azi neza uko ibintu bimeze, kubera ko yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi azi neza u Burayi na Buruseli neza”.

Ubwo yabazwaga ku kuba Buruseli yaranze kwakira Karega, yagize ati “Nyuma y’igihe runaka, Bruxelles yatubwiye ko idashaka kumwemera, kandi ko ari ngombwa kohereza undi ambasaderi. Tubajije ibisobanuro, twabwiwe inkuru z’ibyabaye igihe Vincent Karega yari ambasaderi muri Afurika y’Epfo. Twasubije ko, kubera ko ibyo bitigeze bimugiraho ingaruka mu butumwa bwe muri DRC, bitagomba kugira ingaruka ku ishyirwaho rye mu Bubiligi…”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yongeyeho ati: “Twasabye (Ababiligi) kudusobanurira ikibazo gihari mu by’ukuri, ariko igisubizo cyabo nticyatunyuze.” Ku bwe, “nta bisobanuro bisobanutse neza byatanzwe” ku kwanga kwemera Karega. Abajijwe inkomoko y’ikibazo niba ari “Kinshasa”, yasubije ati “yego, birumvikana”.

“Nkaho RDC ititotombera ibintu byose bitureba! Twabwiye abategetsi b’Ababiligi, cyane, ko babikora kubera ko RDC yabibasabye, ibisigaye ni urwitwazo. RDC ishobora gutegeka imyitwarire yayo u Bubiligi kuko u Bubiligi bubyemera, ariko ntiyadutegeka iyacu. Dufata rero iki kibazo mu buryo bwa filozofi, kandi nta wundi ambasaderi dufitemo inyungu utari we”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *