wex24news

umutwe wa M23 urashinja igisikare cya congo nabo gifatanyije nacyo ko cyabyutse gitera ibisasu bikomeye ahantu hari abaturange benshi.

Ibi ni ibitangazwa na M23 ibinyujije ku Muvugizi wa yo, Laurence Kanyuka, mu butumwa yacishije kuri X muri iki gitondo.

Kanyuka avuga ko « guhera muri iki gitondo, ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, bateye ibice bituwe cyane muri Nyange, Gatovu no mu nkengero za ho, »

Yongeyeho ko barimo gukoresha intwaro ziremereye ziteza impfu no kuva mu byabo kw’abaturage benshi.

Ati « Twamaganye dukomeje ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwica Abanyekongo, mu gihe abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC bibanda ku ntandaro nyayo y’amakimbirane. Ingabo ziharanira impinduramatwara z’Abanyekongo (ARC) zirimo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili, mu gihe twibutsa ko “kudafasha umuntu uwo ari we wese uri mu kaga ari amahano ».

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *