Mu kugaragaza ibyishimo, Zuchu yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira itsinda ryamufashije guca aka gahigo. Yavuze ukuntu iyi ndirimbo yamuhinduriye ubuzima ariko ikaba indi ntambwe ikomeye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Kurebwa inshuro miliyoni 100 kuri Sukari bingize umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugeze kuri aka gahigo, kuba ari indirimbo nakoze njyenyine.”
Uyu muhanzi kandi yashimiye abafana be cyane cyane uwitwa Milly wamamaje iyi ndirimbo cyane.
Diamond Platnumz ukorana na Zuchu akaba nyiri Wasafi Records, inzu Zuchu akoreramo, na we yishimiye aka gahigo, ashimangira ko ari indirimbo y’igiswahili ibigezeho aho nta n’undi muhanzi wabigezeho. Yagize ati “Ubirebesheje amaso wagira ngo ni ibintu bisanzwe, ariko ugerageje kubikora ni we wamenya uko bigoye.”
‘Sukari’ ni imwe mu ndirimbo za mbere Zuchu yashyize hanze akimara kwinjira muri Wasafi Records Label, imwe mu nzu zikomeye zikoreramo amazina akomeye nka Diamond Platnumz, Mbosso, Lava Lava, Queen Darlen na D Voice uherutse gusinyana na yo amasezerano.
kanda hano urebe iyo ndirimbo