wex24news

igisirikare cya leta ya congo FARDC,kirisimira ko hari abasirikare b’u Rwanda bayishyikirije.

muvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko ni we wabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa X.

Uyu yavuze ko abo basirikare avuga ko ari ab’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 ’’bayamanitse banarambika intwaro hasi ku bwinshi” , nyuma yo kotswa igitutu mu mirwano yabereye i Sake kuri uyu wa Gatatu.

Nta gihamya Lt Col Ndjike yigeze atanga cyerekana koko ko abo basirikare bafashwe, usibye ifoto yashyize kuri Twitter ye ari kumwe n’abasirikare babiri b’u Rwanda.

Ni ifoto cyakora yafashwe muri Mata 2018, ubwo FARDC yashyikirizaga igisirikare cy’u Rwanda bariya basirikare bari binjiye ku butaka bwa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Ndjike wari ufite ipeti rya Major yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko abo basirikare bari bafatiwe muri “metero 500 uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma bafite imbunda ebyiri n’ibyombo”.

FARDC yigambye kuba hari abasirikare ba RDF bayishyikirije mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko nta ngabo zarwo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi cyakora byakunze gusaba u Rwanda kuvana ku butaka bwa RDC ingabo bivuga ko ruhafite, nyuma yo kugendera kuri raporo y’impuguke za Loni zarushinje guha ubufasha M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *