wex24news

leta ya Israel irashijwa kwica Abanyapalestine 2 mubisasu yateye munkambi y’impunzi muri Gaza.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyapalestine ’Wafa’ bibitangaza , ngo ibi bisasu byakomerekeje abandi benshi mu burengerazuba bw’inkambi y’impunzi ya Nuseirat, no mu gace ko hagati y’akarere ka Gaza.

Ni mu gihe intara ya Gaza, inzara ikomeje kubafatanya n’umuriro w’ibisasu nk’uko bikomeje kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga ivuga ko Isiraheli yakoresheje inzara nk’intwaro y’intambara.

Dr Omar Abdel-Mannan, umuganga w’abana b’Abongereza n’Abanyamisiri akaba n’inzobere mu by’imitsi witanze mu gufasha abanye Gaza yagize ati: “Ni ukubica urubozo kuko inzara ikomeje kuba nyinshi.”

Ubusanzwe ibiribwa bicye byinjira muri Gaza, bashingiye ahanini kumatsinda atabara imbabare kugirango babone icyo kurya.

Kuba abesnhi bari mu gifungo cya Ramazani, byabaye imbogamizi kuri bamwe ariko ayo matsinda ashishikarizwa kudacogora kugira ngo abanya Palesitina bashonje ibihumbi n’ibibihumbi babone imibereho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *