wex24news

leta y’urwanda yatangaje ko kuvu Jenoside yaba asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside

Mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugarura icyizere, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kongera ubushobozi bw’abarokotse ku buryo kugeza ubu mu myaka 30 ishize izo gahunda zatwaye asaga miliyali 417 FRW.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yavuze ko ibyakozwe byose byagaragaje ko byatanze umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ejo hashize,Uwacu Julienne yavuze ko mu myaka 30 hari ibyakozwe mu kongera kwiyubaka nk’igihugu no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Yavuze ko Leta yahumurije abarokotse Jenoside inabafasha kwigarurira icyizere cyo kubaho no kugira icyizere cy’ubuzima binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho.

Ati “Mbere y’uko FARG ijyaho, mu bushobozi bwari buhari hihutiwe kureba uburyo bwo kuramira abantu bari bamaze kurokoka Jenoside. Icya kabiri cyari ukubabonera aho bakinda umusaya. Icya gatatu cyari ugufasha abakiri bato gusubira mu mashuri binyuze muri gahunda y’uburezi.’’

Uwacu yagaragaje ko muri iyo gahunda yo gufasha abarokotse,gahunda y’uburezi ariyo yatwaye ingengo y’imari nini, igakurikirwa n’iy’amacumbi.

Ati “Gahunda y’uburezi ni yo yagiyeho ingengo y’imari nini. Kuva mu 1998 Ikigega FARG gishyizweho kugeza ubu tubara ko hamaze gutangwa miliyari 199, na miliyoni 197, ibihumbi 708, na 967 Frw yarihiye abasore n’inkumi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.’’

Ati “Ingengo y’imari imaze kugenda ku macumbi ni miliyari 112, miliyoni 927, ibihumbi 324 na 233.’’

Mu gihe hari gahunda zigenda zigana ku musozo, iy’ubuvuzi yo iracyakomeje kuko n’umubare w’abakeneye kuvurwa wiyongera.Ati “Hamaze gutangwa inkunga igenda ku buvuzi ingana na miliyari 46, miliyoni 865, ibihumbi 146 na 70 Frw.’’

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *