wex24news

mukarere ka nyaruguru umugabo yishe umugore we, akoresheje ifuni yamukubise mumutwe.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira uwa 26 Werurwe 2024.

Nk’uko abaturange bose babihurizaho ngo uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane akabije kandi amaze igihe kirekire. Aturuka ahanini ku businzi dore ko bose banywaga inzoga bakarenza. Uwo munsi amahano aba, ngo biriwe basangira inzoga bagera mu ijoro basinze. Umugabo yaje gutaha mbere y’umugore ageze mu rugo yinjira mu nzu arafunga.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Ejo biriwe basangira inzoga zirimo izo bita “donda ubwonko” basinze. Umugore yatashye mu ma saa mbiri asanga umugabo yafunze imiryango yose, ariko idirishya rimwe rifunguye, rirangaye. Umugore yafashe umwana yari ahetse amuhereza umwana mukuru wari mu nzu anyuze mu idirishya. Nawe aca muri iryo dirishya yinjira mu nzu. Akigera mu nzu umugabo ahita amukubita ifuni aramwica. Ako kana gakuru niko kakinguye gasohoka gataka turatabara dusanga umugore afite igikomere kinini mu musaya yapfuye. Ifuni irambitse iruhande rwe.”

Undi muturanyi nawe yagize ati”Twumvise induru mu ijoro turatabara. Tuhageze dusanga umugabo yamaze kwica umugore amukubise ifuni mu mutwe, duhita tumufata. Bari basanganywe amakimbirane kuko bombi bari abasinzi. Nta nzoga isembuye batanywaga: za “donda ubwonko”, inzagwa, byose banywaga. Mbese bari abasinzi ku rwego rwo hejuru. Hari ubwo basangirana, cyangwa umwe akanywa ukwe, bagahura bashihurana, Bahoraga hasi hejuru. No mu muhanda baharwaniraga. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Aphrodis Nkurunziza, yamaganye igikorwa nk’icyo cy’ubunyamaswa, yihanganisha kandi umuryango wagize ibyago. Gitifu Nkurunziza yagize ati “Turihanganisha umuryango wabayemo ibyago, Turasaba abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kandi n’aho yagaragaye bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha. Kwica uwo bashakanye nta nyungu irimo uretse kugira abana imfubyi no kongera ibibazo mu muryango. ”

Rwakanagisi Nepomuscene, wahise ashyikirizwa inzego z’umutekano, agize imfubyi abana be batatu b’abakobwa: umukuru w’imyaka 6, undi w’imyaka 3 n’uruhinja rw’amezi 9.
Domice Gasarabwe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *