wex24news

Perezida Paul Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Sénégal.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.yagize Ati: “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe ni bwo Komisiyo y’amatora muri Sénégal ni bwo yatangaje ko Faye yatorewe kuyobora iki gihugu ahigitse abo bari bahanganye ku majwi 53.7%.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko akaba uwo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall agiye gusimbura, nyuma yo gutorwa yatangaje ko yiteguye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu nzego zose.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza wubakiye ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *