wex24news

Perezida Tsai Ing-wen wa taiwan yatangaje ko ingaboze ziri mwigerageza ry’ibitwaro biremereye, byangenewe guhagarika ibindi.

hTaiwan iravuga ko iryo gerageza rirushaho gukaza imyiteguro y’ingabo zayo mu gihe u Bushinwa bukomeje icyo yise ‘ubushotoranyi.

Indege z’Igisirikare cy’u Bushinwa n’ubwato bw’intambara by’icyo gihugu bihora birekereje hafi y’icyo kirwa mu gihe bukomje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Taiwani bukoresheje icyo impuguke zibona nk’ubushotoranyi bushobora kuba intandaro y’intambara igihe icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yamaganye yivuye inyuma uko kwiyitirira ikirwa k’u Bushinwa. U Bushinwa bukaba bwarahagaritse imishyikirano mu nzego nkuru z’ubutegetsi bw’ibihugu byombi kuva agiye ku butegetsi mu 2016.

Perezida Tsai Ing-wen yongereye ingengo y’imari ikoreshwa n’igisirikare cya Taiwan mu myaka umunani amaze ku butegetsi. Yongereye intwaro igihugu kigura hanze anateza imbere icurwa ry’izikorerwa mu gihugu nk’amato y’intambara arimo ayagendera munsi y’amazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *