Mu minsi yashize nibwo Saido Berahino na Constantin Mutima bagarutse mu gihugu bazanye n’abashoramari 4 bakomoka mu Bwongereza.
Aba bashoramari bazanwe no gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Burundi bahuye na Perezida Ndayishimiye Evariste, wabemereye gushora imari yabo mu gihugu.
Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 nibwo aba bashoramari bakiriwe na Ndayishimiye Evariste mu biro bye.
Abongereza bane biyemeje gushora imari mu Burundi, basabye Perezida kubemerera gutangira ibikorwa byabo mu gihugu maze na we abiha umugisha abemerera gutangira.
Ndayishimiye Evariste yabwiye aba bashoramari ko bakibanda mu gushora amafaranga yabo mu buhinzi n’ubworozi, ikawa n’icyayi, ingufu z’izuba ndetse no mu mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi ugiye gutangira vuba.
Nta kuzuyaza, aba bashoramari bemereye Ndayishimiye ko biteguye gushora aho yabasabye ndetse ko baragaruka vuba mu gihugu gutangira iyo mishinga bagejejweho. Bijeje Ndayishimiye ko bazaza n’abandi bashoramari.
Perezida Ndayishimiye Evariste yashimiye Saido Berahino na Constantin Mutima batekereje kuzana aba bashoramari mu gihugu.
Si ibyo gusa kandi, Ndayishimiye yanashimiye byimazeyo abo bashoramari bemeye kuzana amafaranga yabo mu Burundi.