wex24news

abana bimpunzi z’abarundi baretse ishuri,kugirango batazasubizwa iwabo kugahato.

Ni abana biga mu mashuli abanza yo mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya,batagikozwa ibyo gusubira kwishuri ngo batazasubizwa mugihugu cyabo.

Kugeza ubu abana bava mu ishuri nibenshi kuburyo ubu bageze ku 6450 kand bakaba bakiyongera.

Ibi byatewe ahanini n’uko ababyeyi babo batinya ko bashobora gufatwa n’inzego z’ubutegetsi zikabacyura ku gahato mu gihugu bahunze .

Ni mu gihe bamwe mu bagore bo muri iyi nkambi ya Nduta kandi baherutse gutanga impuruza ko bahatirwa gutaha mu Burundi nyamara basize abagabo babo bafunzwe.

Bavuze ko abagabo babo bafungirwa mu makasho y’ahantu hatazwi ntibemererwe no kubasura ndetse abandi bakaburirwa irengero.

Ngo bafungwa bazira amakosa yo gushaka akazi n’ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kungeza ubu nta mwana cyangwa umugore w’impunzi ukozwa ibyo gusubira iwabo m’uburundi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *