wex24news

Akarere ka burera niko kihariye umubare munini mukugwigiza abana mu mujyaruguru.

Bikaba byagarutsweho mu inama iri kubera mu karere ka musanze,Yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango.

Muri iyi nama niho hagaragarijwe ko uturere nka Musanze na Gicumbi tuza imbere muri iyi Ntara mu kugira abangavu batewe Inda kuva uyu mwaka watangira , aho abagera kuri 400 bamaze kubarurwa ko bazitewe.

Hagaragajwe kandi ko iyi Ntara igifite ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi bari hejuru ya 30%.

Burera niko kare kaza ku mwanya wa mbere muri iyi ntara mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari ku gipimo cya 30.7%, nyamara muri rusange iyi Ntara ari agace gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.

Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire z’abana bato no kongera gufata izindi ngamba ku bibazo bitarakemuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *