wex24news

byinshi byavuzwe wamenya ku musore wiyahuye nyuma yo kuribwa asaga million 5 muri betting.

Ku wa kabiri, 26 Werurwe 2024, umusore w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ryo mu nyubako Promise House iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru yacicikanye ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umusore yiyahuye nyuma y’uko yari yariwe amafaranga ye agera kuri miliyoni 5Frw mu mukino w’amahirwe. Gusa aya mafaranga ashidikanwaho kuko hari n’abandi bavuga ko yaba yarashoye miliyoni imwe. Igihurizwaho na bose nuko yashoye “agashya” agahitamo kwiyambura ubuzima. Abamubonye asimbuka babwiye TV1 ko yavuye ku nyubako ikinirwamo ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe yegeranye n’iyi Promise House akagana iyi Promise House ari naho yasimbukiye mu igorofa rya 4 mu gikari agahita apfa.

Amakuru yamenyekanye ku mwirondoro we ni uko uyu musore yitwa Ndayisenga Ramadhan. Akaba avuka mu karere ka Rwamagana. Abamuzi bavuga ko n’ubundi imyitwarire ye itari shyashya, azwiho kunywa urumogi. Abaturanye n’umuryango we bavuga ko hari hashize iminsi mike avuye muri kasho ya sitation ya polisi ya Kigabiro aho yashinjwaga gushaka kwica ababyeyi be abatwikiye mu nzu.

uyu musore akaba azashyigurwa kuwa 28 werurwe uyu mwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *