wex24news

Dr Uwamariya Valantine  yatangaje atari buri wese wemerewe gusha afite imyaka 18.

Igihe ntikiraba kinini mu Rwanda hasuzumwe umushinga w’itegeko nshinga wemerera abantu bujuje imyaka 18 kuba bashyingirwa, mu gihe mbere bashyingirwaga ari uko bagize 21, gusa nubwo iryo tegeko ryatowe , benshi basigaye mu rujijo bibaza niba abantu bose bemerewe gushaka kuri iyo myaka.

Mu kiganiro Dr Uwamariya Valantine Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yagiranye n’umunyamakuru Scovia Mutesi yasobanuye bimwe mu bitera abantu urujijo ku kuba abantu b’imyaka 18 baremerewe gushyingirwa.

Dr Uwamariya Valentine yasobnuye ko atari buri muntu wese w’imyaka 18 wemerewe gushyingirwa, ahubwo ko hazajya hashyingirwa babandi bafite impamvu zikomeye kandi zumvikana zituma bihutisha ugushyingirwa kwabo.

Mu gihe umukobwa cyangwa umuhungu agiye gushyingirwa ku myaka iri munsi ya 21, azajya abisaba ku karere mu biro bishinzwe irangamimerere, ndetse habanze gusuzumwa niba koko impamvu atanga zifatika, kandi bikorwe mu ibanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *