wex24news

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert yatangaje ko nta gitifu ubujijwe gutanga amakuru.

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’intara kugeza kuri ba Gitifu b’imirenge.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka Karongi, aho yagarutse ku bukangurambaga ku mikorere y’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kubona amakuru hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert yagize ati “Nta muntu wo mu murenge ubujijwe gutanga amakuru, nta wigeze ababuze kuyatanga mubyumve, nuyima umunyamakuru uzamenye ko uhemutse ariko mugombe kumenya amakuru mutanga ni ayo mudatanga.”

Guverineri Dushimimana Lambert kuri we asanga itangazamakuru ryiza rishyira imbere inyungu z’abaturage, rikita ku bibahuza n’ibituma barushaho kujijuka. Iyo rigaragaje ibitagenda neza, bigakosorwa, riba ritanze umusanzu ukomeye mu miyoborere myiza no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Guverineri Dushimimana Lambert asanga umuti urambye wo kunoza imikorere hagati y’itangazamakuru n’uturere uzaboneka, ubwo uturere tuzaba twashyizeho abakozi bashinzwe gutanga amakuru (Information Officer’s) ku buryo igihe umuyobozi w’akarere atabonetse umunyamakuru yavugisha uyu mukozi mu kuzuza inkuru ye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *