wex24news

leta ya congo yasabiye urwanda guhabwa ibihano.

Ambasaderi Zénon Mukongo yavuze ko ibiganiro , by’inyabutatu hagati ya DRC-Angola n’u Rwanda , ntacyo byamaze ahubwo ko u Rwanda rwabirenzeho rukajya muri Congo gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Ubugizi bwa nabi bw’u Rwanda bukomeje kurushaho kuba bubi. Hakwiye ko aka kanama gashinzwe umutekano ku Isi kirengangiza ibindi ka gafatira u Rwanda ibihano.”

Ibi biganiro Mukongo yakomojeho by’i Luanda na Nairobi , Tshisekedi yagiye abyinangiraho avuga ko bizashyirwa mu bikorwa ngo mu gihe u Rwanda rwaba rwavuye mu gihugu cye.

Ni nyuma y’uko Congo yagiye ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 , ariko ntiruhweme kubihakana ahubwo rugatanga ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufasha umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Kugeza ubu iyi FDLR ikomeje gushyirwa mu majwi mu gufasha FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kurwanya M23 aho kugeza ubu intambara irimbanyije mu bice byinshi birimo ibya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *