wex24news

inzara ishobora kuba icyaha cy’intambara mu gihe Israel yaba ikomeje kuyikoresha nk’intwaro ishonjesha abanye Gaza.

Raporo iherutse gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye yatanze ibimenyetso bifatika by’imibare yerekana ko amakuba y’ikiremwamuntu muri Gaza akomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera Israel.

Umuryango w’Abibumbye ukomeje kotsa igitutu Israel kugirango ibererekere imfashanyo zoherezwa muri Gaza no kureka guhutaza abasivili ba Palesitine.

Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko Isiraheli ari yo nyirabayazana w’intambara kandi ko hari urubanza rushobora kuyitegereza igashinjwa gukoreshwa inzara nk’intwaro y’intambara muri Gaza.

Bwana Türk, komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko haramutse hagaragaye ko uyu mugambi Israel iwukora nkana ibyo byaba ari icyaha cy’intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *