wex24news

Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma babyukiye mumyigaragabyo banga gufungura amaduka yabo.

Umujyi wa Goma ubusanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru aho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abakorera ubucuruzi muri uyu mujyi kuri ubu bakavuga ko ubutegetsi bwa Gisirikare bubategeka bwazamuye imisoro ku buryo byarushijeho gukomeza ubuzima bwabo mu gihe n’intambara ya M23 na Leta ubwayo yabazambirije imikorere.

Bamwe muri abo bacuruzi baganiriye na BBC bavuze ko bafashe icyemezo cyo kudafungura mu rwego rwo guhatira guverinoma kugabanya imisoro.

Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Ubuyobozi bwamaze kumenya y’uko twafunze imiryango, turategereje, hari igihe wenda nabo bari bigire icyo bakora. Natwe turakomeza kubotsa igitutu kugira ngo batwakire tube twavugana na guverineri kugira ngo arebe uko yatuvugira mu nzego zo hejuru.”

Bavuga ko iyo misoro yakomeje kuzamuka mu gihe n’inshingano zabo zirushaho kwiyongera umunsi ku wundi biturutse ku kuba bamwe muri bo bafite imiryango yabahungiyeho iturutse mu bice bya Rutshuru n’ahandi hari intambara ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Madamu Adeline Manerukano uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Goma ati “Imisoro yariyongereye cyane ubwo hazagaho TVA, twebwe abacuruzi biratubangamiye cyane rwose, twibaza impamvu ibi bikomeza mu gihe intambara muri teritwari za Rutshuru na Masisi nazo zikomeza. Twibaza niba guverinoma iba itwitayeho tukabura igisubizo.”

Aba bacuruzi baravuga ko kubera iyo ntambara bitoroshye kubona abantu bagura ibicuruzwa byabo kuko abenshi ubu bahindutse impunzi aho imbere mu gihugu ku buryo badapfa kubona amafaranga, ibyo bakanabihuza no kuba n’abahinzi babagurishaga ibicuruzwa kuri ubu bagiye kumara imyaka 3 mu buhungiro aho bitaborohera guhinga.

Hari abasesenguzi bemeza ko kuzamura imisoro byakozwe na guverinoma ya Kivu ya Ruguru mu mujyi wa Goma nyamara izi neza ko uwo mujyi uzengurutswe n’Inyeshyamba za M23 byafatwa nko “Kwica abaturage ubugira kabiri” kuko ahubwo ngo ako kaga uwo mujyi urimo kagombaga gutuma Leta ikuraho imisoro yose mu rwego rwo korohereza abacuruzi n’abaturage bose muri rusange.

Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma bakaba bahisemo kwandikira guverineri w’iyi ntara, Gen Peter Cirimwami Nkuba ibaruwa imusaba ko iyo misoro ihanitse yagabanywa kuko ngo yazamutse ku kigero kigera kuri 70% ugereranyije na mbere y’uko intambara ya M23 yongera kwaduka. By’umwihariko imisoro i Goma ikaba yaratangiye gutumbagira kuva mu Ukwakira 2023 ubwo intambara yuburaga nyuma y’agahenge kari karahereye muri Werurwe uwo mwaka.

Izamuka ry’iyo misoro rikaba ahanini ryaraturutse ku cyo ubutegetsi bwashyizeho cyiswe ‘TVA’ gikubiyemo umusoro umucuruzi wese aba agomba kwishyura yaba yacuruje cyangwa atacuruje.

Mu ibaruwa yabo bati “Tuzakomeza gufunga amaduka na Boutiques zacu kugeza ubwo ibyo dusaba bizakorwa.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *