wex24news

Abakunzi b’urumogi mu Budage, bashyizwa igorora kuko hakuweho itegeko rihana abanywa urumogi.

Iri tegeko rije risanga n’ubundi hari abari basanzwe barunywa ku mugaragaro mu bice bimwe , ariko kuva kuri taliki ya mbere Mata 2024 bizajya biba byemewe gusa hashyirwaho ikitonderwa ku begereye amashuri n’abashaka kubuhinga.

Kuba rusanzwe runyobwa ni ingingo imwe mu zatumye habaho gukuraho itegeko ribihana; ko ari hahandi se n’ubundi ko abantu babarirwa muri za miliyoni bari basanzwe barunywa.

Ababishyigikiye bavuga ko ibi bizafasha mu guca abarucuruza mu buryo bwa magendu ndetse byongere igenzura ry’ubwiza bw’uruboneka.

Gusa abantu bafite hejuru y’imyaka 18 bashobora kugira amagarama (g) agera kuri 25 y’urumogi ku mugaragaro.

Abantu bakuru bashobora guhinga ibiti bigeze kuri bitatu by’urugomi, kuri buri rugo
ariko abantu ntibazemererwa kurunywera ahegereye amashuri.

Sibyo gusa kuko ntibazarunywera ku ibigo by’imikino cyangwa mu duce tunyuramo abagenzi ku maguru hagati ya saa moya za mu gitondo (7h) na saa mbili z’ijoro (20h).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *