wex24news

Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yubahutse  Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uyu mugabo ukuriye ishyaka National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubuutegetsi, yasubizaga Museveni ku butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ashimira abakuriye amadini muri Uganda ku bw’ubutumwa baheruka gutanga bamagana ruswa.

Museveni yagaragaje ruswa nk’imungu idindiza Uganda mu iterambere ryayo, gusa agaragaza ko guhera mu myaka ya za 90 ishyaka NRM ayoboye ryatangiye urugendo rwo guhashya iki kibazo ihereye mu batware, abarimu, abavuzi b’amatungo ndetse n’abaganga bibaga imiti yabaga yaguzwe na Leta.

Bobi Wine mu butumwa busa n’ubunyomoza Museveni yanditse ku rubuga rwa X, yamushinje kuba ari we uri inyuma ya ruswa yose iba muri Uganda, agaragaza ko izacika ari uko abanya-Uganda bamukize we n’ubutegetsi bwe.

Ati: “Wowe Museveni uri umwubatsi mukuru, padiri mukuru, n’umubyaza wa ruswa muri Uganda. Uganda izigobotora ruswa ari uko igukize wowe n’ubutegetsi bwawe bw’ubugizi bwa nabi. Ushimagiza ruswa, ukayiteza imbere kandi ukayikingira ikibaba, kubera ko mu magambo yawe bwite uvuga ko “iyo bibye, bashora hano”.

Bobi Wine yashinje Perezida Museveni kuba aheruka gushimagiza Anita Among uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyamara hari ibimenyetso bimugaragaza nk’umwe mu bihishe inyuma ya ruswa ivuza ubuhuha muri Uganda.

Ku bwa Kyagulanyi, ngo kuba Museveni ashimagiza Among bifite aho bihuriye no kuba aheruka guha zimwe mu nyubako z’ibitaro bye amazina y’umuhungu we (Gen. Muhoozi) n’umugore we.

Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko ibyo ashinja Museveni bishimangirwa no kuba uwahoze ari Umugenzuzi Mukuru ’w’Imari ya Leta muri Uganda yaragerageje gukora iperereza ku bayobozi barya ruswa, agasanga ari we ubari inyuma.

Yunzemo ati: “Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uriho ubu wamubwiye ko agomba kugenza gake kuri ruswa, ibyatumye ubugenzuzi bupfira mu iterura”.

Hejuru y’ibi Museveni yashinjwe gutanga ruswa binyuze mu gutuga abatora no kugura bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ngo baceceke, hanyuma abanyamadini benshi abaha amafaranga yakabaye atunga abanya-Uganda.

Kyagulanyi kandi yamushinje kwishyiriraho ingengo y’imari ingana na za tiliyari z’amashilingi ya Uganda agamije kwinezeza, nyamara barimu, abaganga, abimenyereza umwuga, abasirikare nabandi bantu bakorera ibishyimbo.

Yavuze ko iyi ari yo mpamvu amavuriro yo muri Uganda atagira imiti, ikindi iki gihugu kikaba nta bikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri kigira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *