wex24news

Davis d yayobotse abapfumu ngo bajye bamurinda aho ari hose.

Nyuma yuko Davis d atwaye umugore w’abandi, akajya kumwishimishirizaho, yatewe ubwoba n’Umurundi akaba ari nawe nyiri umugore, bituma ashaka umupfumu uzajya umuherekeza aho agiye hose.

Mu minsi yashize Davis d nibwo yahuye na couple isohotse, birangira agize ibyifuzo bidasanzwe ku mukobwa wari usohokanwe n’umusore w’Umurundi. Davis d ibyifuzo bye ntibyarangiriye aho kuko yakoze uko ashoboye kose agatsindira uwo mukobwa.

Nyuma yuko amutwaye yasangije abamukurikira amashusho n’amafoto amugaragaza yishimanye nuwo mukobwa. ibintu byarakaje bikomeye nyiri

Uwo musore w’Umurundi yahise asohora amajwi igitaraganya avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akihorera ndetse ngo nibabona Davis d hari icyo abaye ntibazagirengo hari ikindi. icyo gihe benshi bahise batangira gutekereza ko azamuroga kubyimba ubugabo.

Davis d nyuma yo kumva ko nyiri umugore yarakaye kandi ko ashaka kuzamukorera ibya mfurambi, yahise ashaka umupfumu uzajya umurinda ibyo yatererejwe.

Davis d yagaragaye ari kumwe n’uyu mupfumu ufite ihembe ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Platin p cyiswe “Baba Experience”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *