wex24news

Kharkiv yibasiwe n’bitero by’u Burusiya aho bwangije ibikorwa remezo by’ingufu hafi ya byose.

Kharkiv yibasiwe n’bitero by’u Burusiya kuva ibitero simusiga byatangira kandi ibitero byiyongereye muri aka karere mu byumweru bishize.

Terekhov yavuze ko ibyo bitero byangije urugomero rw’amashanyarazi ndetse na stations nto zose z’amashanyarazi mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Ukraine.

Umuyobozi w’akarere abajijwe impamvu zateye ibi bitero bikaze, yasubije ko atazi umugambi w’u Burusiya.

Terekhov ati: “Ibikorwa remezo by’ingufu by’abikorera na byo byarasenyutse. U Burusiya burashaka kudutera ubwoba, ariko ibyo ntibishoboka.”

Umuyobozi w’akarere avuga ko ibintu byifashe nabi muri iki gihe ku nganda z’ingufu muri uyu mujyi. Ibigo bitabara imbabare bikorera i Kharkiv amasaha yose nabyo bigowe no gukorera mu kizima.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *