wex24news

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yasabye ko Kyiv igomba gutanga abantu bose bakoze ibikorwa by’iterabwoba byakorewe mu Burusiya.

SBU, yateye utwatsi icyo cyifuzo ivuga ko “nta kamaro”, nk’uko bitangazwa na Reuters , yibukije minisiteri y’ u Burusiya ko ahubwo Perezida w’iki gihugu, Vladimir Putin, afitiwe impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ari we.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu itangazo ryayo yerekanye ibitero yita urugomo byabaye mu Burusiya kuva ingabo zabwo zatera muri Ukraine muri Gashyantare 2022. Muri ibyo harimo ibisasu ibyahitanye umukobwa w’umugabo ukomeye mu gihugu ndetse n’umublogger w’intambara; n’igitero umwanditsi yakomerekeyemo bikabije.

Minisiteri y’u Burusiya yagize iti: “Ibimenyetso by’ibi byaha biganisha muri Ukraine.”

Iri tangazo rigira riti: “U Burusiya bwashyikirije abategetsi ba Ukraine ubusabe bwo kugira ngo abantu bose bafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bivugwa bafatwe”.

Itangazo ry’u Burusiya ryasabye ko Ukraine ihagarika gutera inkunga yose ibikorwa by’iterabwoba, kohereza abashinjwa ibyaha, no kwishyura abahohotewe indishyi.

Yihanangirije kandi ko “Ukraine kutubahiriza inshingano zayo mu masezerano yo kurwanya iterabwoba bizatuma ibibazwa mu rwego mpuzamahanga.”

Mu bashyizwe ku rutonde rw’abo u Burusiya bushaka kohererezwa harimo Umuyobozi wa SBU, Vasyl Maliuk, wakunze kwemera ko serivisi ze ziri inyuma y’ibitero byagabwe ku kiraro gihuza Crimea n’u Burusiya kuva mu 2022.

SBU yashubije yita ibyifuzo by’u Burusiya “gusebanya.”

Yavuze ko u Burusiya ari “igihugu cy’iterabwoba” kandi ko ibyo busaba “byumvikana cyane ko bituruka ku gihugu cy’iterabwoba ubwacyo.”

Iti: “Ku bw’ibyo, amagambo ayo ari yo yose yaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ntacyo amaze”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *