wex24news

Minisitiri w’Intebe mushya wa  Palestine Mohammed Mustafa yahigiye kwambura umutwe wa Hamas agace ka Gaza.

Ministiri w’intebe Mohammed Mustafa yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo habaga umuhango w’irahira rya Guverinoma nshya irimo n’abanyegaza.

Uyu Minisitiri aherutse gushyirwaho ku busabe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika Antony Blinken kugirango abe yarangiza burundu intambara muri Gaza, yitezweho kuba inzira y’igihogere mu guhuza abatavuga rumwe muri Palestine.

Mohammed yavuze ko we na guverinoma ayoboye bagiye gutegura uburyo bwo guhuza ibikorwa bya leta harimo no kwigarurira intara ya Gaza yari imaze igihe kinini iri mu maboko y’umutwe wa Hamas kuva mu 2007.

Mu byo Minisitiri w’Intebe mushya ngo ashyize imbere kandi, harimo kongera gusana ibice byose bya Palestina biri mu byihutirwa leta ayoboye ishyize imbere.

Abaministiri 23 barimo batandatu bakomoka muri Gaza n’abagore bane nibo bagize iyi Guverinoma nshya.

Gusa Hamas n’imwe mu mitwe igizwe n’abahezanguni yo ivuga ko itorwa rya Mustafa nka ministiri w’intebe rititezwho umusaruro ahubwo rizarushaho gucamo ibice Abanyapalestina kurusha gutanga umurongo w’ubwiyunge.

Kugeza ubu intambara ihuza Israel na Hamas yo irakomeje aho imiryango mpuzamahanga itabariza abaturage bo muri Gaza bakomeje kwicwa n’inzara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *