Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Anitha Pendo yifashishije akaririmbo ko gushima Imana yamubaye hafi ikamuha icyo gihembo ashimira na bagenzi be babana umunsi ku munsi.
Yagize ati:” Ntabwo nari nitegure iki gihembo ariko Imana yari izi igihe cya ntacyo kandi igihe cy’Imana ndacyizera. Nejejwe n’ubuntu bwe , imbabazi ze n’urukundo rwe.Iri niryo tangiriro”. Yakomeje ashimira Ladies In Media yateguye ibi bihembo kubwo gushyigikira abagore,Ashimira Rufonsiba , Uwimpundu Douce , Niyokubandiho Thabitha , Shumbusho Prince avuga ko bamwitangiye batitangiriye.