wex24news

Apotre Mutabazi Kabalira yise amashyaka yose yo mu Rwanda ‘Abasizi b’irange ku nzu yubatswe na FPR.

Kuvuga ko ibikorwa by’ayo mashyaka byose abigereranya n’uko umuntu yafata ikiraka cyo kubaka inzu ndende y’amagorofa hanyuma uwo nawe agaha abandi bari munsi ye mu bushobozi ikiraka cyo kumusigira irangi kuri iyo nzu, Apotre Mutabazi yabihereye ku kuba ayo mashyaka ngo atagira ‘Ibitekerezo by’umwimerere’ byatuma ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ribona ko hari abandi bantu bari ku rundi ruhande nabo bashaka ubutegetsi kandi banafite gahunda yo kuyobora mu buryo butandukanye n’ubwayo.

Hari mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku wa 31 Werurwe 2024 cyari cyatumiwemo Dr Frank Habineza, uyobora Ishaka ‘Democratic Green Party ndetse na Mukabunani Christine uyobora ishyaka rya PS- Imberakuri. Nyuma y’icyo kiganiro cyaranzwe n’impaka z’urudaca, Apotre Mutabazi wari wagaragaje kwifatira ku gahanga ibikorwa by’aya mashyaka yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ngo “Icyo ntumvikanaho nariya mashyaka ni uko badafite imirongo migari, bavuga ko ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ubigereranyije no muri Amerika cyangwa ahandi ugasanga bo nta kintu kigaragara bafite bavuga bati uyu niwo murongo mugari wacu.”

Mutabazi akavuga ko kuba hari n’amwe muri ariya mashyaka atajya yibonamo ubushobozi bwo kuba yatanga umukandida ahubwo agahitamo “kujya mu mugongo wa FPR Inkotanyi” nabyo bishimangira ko ibyo abashinja bifatika.

Aganira na BWIZA, Mutabazi yanashimangiye ibyo yavugaga agira ati “Ni byo hari ibitekerezo bimwe na bimwe abantu bashobora guhuriraho pe, ariko umuntu iyo ajya kugira ishyaka akurikira aba yagendeye ku gitekerezo cyagutse cyaryo.”

Akomeza agira ati “Ibyo bakora ni nka kumwe kampani nini ishobora gupatana ikiraka yarangiza igaha nayo ikiraga cyo gusiga irangi utundi dukampani duto, ni nabyo nababwiraga kuko narababazaga nti ese amashyaka yanyu afite ibitekerezo? Bakambwira ngo kurya ifunguro rishyushye ku bana mu mashuri…. Nkababwira nti njye rero ku rwego rwanjye ibyo si ibitekerezo, ni utuntu duto. Njye nashakaga kubabwira ngo amashyaka yabo ntabwo bajya basobanura ibitekerezo binini amashyaka yabo yubakiyeho.”

Ibimeze nk’ibyo ni byo Mutabazi yanavugiye muri icyo kiganiro maze bizamura amaranagamutima ya Dr Frank Habineza wahise azamura ijwi abaza ngo “Uyu bamwe arabita abasiga amarangi, ngo abandi ni abubatsi, uyu yaje ahagarariye FPR? yaje kutunenga? yaje ari iki ko twe twaje duhagarariye amashyaka?”

Dr Habineza yakomeje agira ati “Igihugu ni kimwe, twese turashaka ubwiza bw’u Rwanda, twese turashaka Ineza y’abanyarwanda, twese turashaka umutekano w’Abanyarwanda, turashaka ko abantu batangira ubuhinzi. Niba aha tuvugana n’uwa FPR nimubivuge bisobanuke. Kandi mu by’ukuri abanyarwanda baradushimira, baravuga bati mwabyitwayemo neza, muri abantu badashaka kudusubiza inyuma, badashaka amacakubiri…”

Ubusanzwe Amashyaka yo mu Rwanda abarizwa mu ihuriro rimwe ari na ryo anyuzamo ibitekerezo byayo bikagibwaho impaka, Dr Frank Habineza akavuga ko uko amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Rwanda akara atari ngombwa ko bimera nk’iby’ahandi mu bindi bihugu kuko buri gihugu kigira amateka yacyo kikanagira amategeko yacyo.

Apotre Mutabazi we akavuga ko icyo yashakaga kugaragaza ari ukuri kw’ibyo ubwe nk’umushakashatsi abona ku mikorere y’ayo mashyaka ngo mu rwego rwo kuberaka ko baramutse bashaka kugira icyo bakora bakwita ku guhindura imikorere yabo no kongera imbaraga mu buryo bakoramo ariko byose “Bigakorwa bigamije ineza nIterambere by’Igihugu.”

kanda hano wumve byose

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *