wex24news

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ikishe Brig Gen Stephen Kiggundu.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Brig Gen Kiggundu yapfiriye mu bwogero.

Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko uriya musirikare wapfiriye mu rugo rwe ruri i Entebbe yishwe n’amashanyarazi, gusa ahishura ko urupfu rwe rugikorwaho iperereza.

Ati: “Twabwiwe ko yari ari gukaraba ku mugoroba hanyuma agafatwa n’amashanyarazi akamwica. Ibirambuye ku buryo yishwe n’amashanyarazi ntiturabimenya, umurambo uracyari mu buruhukiro, nitubona raporo kw’isuzuma ku cyamwishe tuzahita tuyitangaza.”

Mu 2022 ni bwo Brig Gen Kiggundu yahawe ipeti rya Brigadier anahita anagirwa Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere (UPDAF).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *