wex24news

Ku wa 02 Mata 2024, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yahagarariye Prezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida mushya wa Senegal.

 Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yahagarariye Prezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida mushya wa Senegal, Bwana Bassirou Diomaye Bakhtar Faye.

Bassirou Diamaye Bakhtar Faye yashimiye abahagariye ibihugu bitandukanye bamuhaye amashimwe igihe yatsindaga. Yashimiye abitabiriye irahira rye, kandi ashimira urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga rwirengagije umushinga wo guhindura italiki y’amatora, rugatuma amatora aba akerereweho gake ariko atigijwe mu kuboza 2024. Yashimiye kandi abanyasenagali bamugiriye icyizere bakamutora akaba abaye perezida wa 5 wa Senegali.

Yibutse abatsikiriye mu rugamba rwa demokarasi bakarugwamo, bagacibwa amaguru abandi bagafungwa (tubibutse ko nawe yafunzwe amezi 11 Ndlr).

Bassirou Diamaye Bakhtar Faye yavuze ko ku italiki ya 24 Werurwe 2024 hatsinze abanyasenagali bose nta watsinzwe. Yiyemeje ko azakora uko ashoboye amahoro akaganza mu gihugu kandi ubumwe bw’abanyasenegali bukaza imbere. Ati “abanyasenegali b’imbere n’abo hanze y’igihugu ni amaboko nzitabaza ngo igihugu cyacu kijye mbere”.

Yongeye kuvuga ko yumva ubusabe bwa rubanda bw’ubusugire bw’igihugu cye cya Senegali (plus de souveraineté nationale). Yiyemeje kandi kubaka ubutabera bwigenga muri senegali bubereye bose. Aho hombi abitabiriye bose bakomye amashyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *