wex24news

Perezida Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri watorewe kuyobora manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri ararahira .

Biteganyijwe ko Sisi umaze imyaka irenga 10 ku butegetsi aza kurahirira hanze y’ingoro nshya y’inteko ishinga amategeko, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Al-Ahram cyandikirwa muri Misiri.

Sisi w’imyaka 69, azatangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu y’imyaka itandatu kuwa Gatatu. Ni nyuma y’amezi agera kuri atatu yari ashize atsinze amatora ku majwi 89.6 ku ijana.

Uyu wabaye ministiri w’ingabo yagiye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Mohamed Morsi.

Depite Mustafa Bakri, yavuze ko nyuma y’irahira rya Prezida Sisi, ashobora gutegeka guverinema kwegura hagashingwa indi nshya

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *