wex24news

Rubavu: baburiye abagore bakoresha abana babo mu nyungu zabo binyuze mu gusabiriza mu mihanda. 

Olivier Dusingizimana, umukozi usanzwe yubaka muri uyu mujyi, yiboneye abagore bakoresha abana babo mu gihe basabiriza hirya no hino mu mujyi nko mu Byahi, Umurenge wa Rubavu.

Yavuze ko abagore bamwe bahitamo kudakora, bamwe muri bo, mbere bacuruzaga mu mihanda, ubu ni abasabiriza nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Yagize ati: “Abasabirizi bahora bajya mu Kizungu [ahantu hatuwe n’abakire cyane mu mujyi], abandi bakambuka muri Congo. Abagore bamwe bimwa akazi gasanzwe gafatwa nk’ak’abagabo.

Dusingizimana yagize ati: “Nzi abantu badakoresha abagore, bavuga ko badakomeye bihagije ku mirimo itoroshye ku nyubako.” Yongeyeho ko ibyo bibasunikira gusabiriza aho.

Beatrice Mukashyaka w’imyaka 43, undi muturage wo mu Murenge wa Rubavu akaba na nyina w’abana bane, yavuze ko iki kibazo cyari cyagabanyutse mu 2013, ariko ubu abasabirizi bakaba bagaragara mu mihanda ya Rubavu.

Ati: “Uzasanga umuntu yitwaza ko abanye n’ubumuga igihe abasha gukora, bamwe bafite imirima, uzasanga ndetse banywa mu tubari”.

“Ni imitekerereze mibi kandi ni ingeso mbi. Ndetse baragutuka iyo ntacyo bagukuyeho ”, uyu ni Marie Claire Nirere w’imyaka 39, umucuruzi muto wambukiranya imipaka. Abagore basabiriza ndetse bagaragara no mu baturanyi b’umurenge wa Rubavu ku manywa cyangwa nijoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harerimana, aganira na The New Times, yavuze ko ikibazo cyo gusabiriza gikemurwa ku bufatanye n’imiryango idaharanira inyungu, harimo na Hand in Hand for Development, kugira ngo bahuze abahoze bacururiza mu mihanda, abakora magendu n’ibigo by’imari.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Pacifique Ishimwe, yatangaje ko abantu bamwe bahatira abana bafite ubumuga gusabiriza.

Ati: “Ni icyaha gukoresha umwana, cyane cyane ufite ubumuga, iyo duharanira uburezi kuri bose kugira ngo tumenye neza ko abana bari ku ishuri tutitaye ku mbogamizi bahura nazo mu miryango yabo cyangwa imiterere y’umubiri wabo.”

Ingingo ya 691 y’itegeko rya 2012 ivuga ko umuntu wese ukoresha, utera inkunga, ufata, cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri. Iyo ngingo yongeraho ko iyo umwana akoreshwa mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano cy’igifungo kizaba imyaka itatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *