wex24news

 Rusizi:Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere yeguye kumirimo ye.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 20224 ni yo yemeje ubwegure bwa Ndagijiman

Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida wa Njyanama cyo kimwe na Mukarugwiza Josephine na Gakwaya Jean Damascene Habiyakarewari bari abajyanama b’akarere.

Visi-Meya wa Rusizi yeguye nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko yarwaniye mu kabari na Dr Kibiriga Anicet uyobora akarere ka Rusizi.

Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kavugwamo ubwumvikane buke hagati y’abakayobora na Meya Kibiriga watorewe kukayobora yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali, ahanini bikavugwa ko ari yo mpamvu bagenzi be batamwiyumvamo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye mu kwezi gushize Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere yegura ku mirimo, nyuma y’iminsi mike ashinje Meya Kibiriga ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abayirokotse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *