wex24news

Umushinwa yaguye mu gico cy’amabandi yari yamutegeye hafi n’umuhanda ahita apfa.

Aya mabandi yari yitwaje intwaro, yategeye uyu mushinwa mu muhanda wa Likasi-Kambove, uherereye mu birometero birenga 120 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, mu gitondo cyo ku wa mbere Mata 2024.

Henri Mungomba, umuyobozi w’umujyi wa Katanga, yavuze ko aya maband yabujije iyo modoka gutambuka ,batera ibuye mu kirahure cy’imodoka nyuma babonezamo urufaya rw’amasasu rimwe rimuhamya mutwe irindi mu nda ahita apfa.

Ati” Umushinwa yari mu nzira ajya ku kazi, abantu bataramenyekana bahagarika imodoka yarimo maze batera ibuye ku kirahure. Bahise bamurasa biba amafaranga tutaramenya umubare.

Sosiyete Civil yasabye ko hakazwa ingamba z’umutekano mu kugarura amahoro muri utu duce by’umwihariko mu mijyi ya Lubumbash.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *