wex24news

Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwanze icyifuzo cya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko uri gushijwa ruswa.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Pretoria, Sulet Potterill yavuze ko icyifuzo cya Nosiviwe Mapisa-Nqakula gifite intege nke kandi ko kitihutirwa.

Potterill yavuze ko ibyo perezida w’inteko yifuza byari kuba urugero rubi ku bandi bakekwa, akomeza avuga ko yahawe amahirwe yo kwishyikiriza abapolisi, amahirwe ngo abandi baregwa badakunze kubona.

Mapisa-Nqakula ashinjwa gufata ruswa ku bashoramari ingana na miliyoni 4.5 z’Ama-Rand (hafi $ 239.294) igihe yari minisitiri w’ingabo, ibirego we ahakana.

Uyu mugore w’imyaka 67 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu 2021 nyuma yo kuba minisitiri w’ingabo mu gihe cy’imyaka icumi.

Mu kwezi gushize, abapolisi b’indobanure basatse iwe i Johannesburg bashaka ibimenyetso bya ruswa ivugwa.

Mu cyumweru gishize yafashe ikiruhuko kidasanzwe, avuga ko iki cyemezo ari ukurengera ubusugire bw’inteko ishinga amategeko no kubahiriza inshingano zayo zera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *