wex24news

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yatangaje ko azaha uBudage inzovu zisaga ibihumbi 20 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisiteri y’ibidukikije muri Botswana yasabye ko hagomba kubaho ingamba zikarishye mu guhangana na ba rushimusi.

Yavuze ko bimwe mu bituma umubare w’inzovu ugabanuka ari ukubera ishimutwa ryazo, mu guhashya iki cyaha abaturage bazishimuta bazajya bahanwa by’intangarugero.

Yavuze ko izi nzovu zizajya zoherezwa no mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kuzifata neza.

Ngo hazakomezwa gukaza ingamba zo kubungabunga ibidukikije no gukingira izo nyamaswa.

Botswana yahaye kandi impano y’inzovu 8000 igihugu gituranyi cya Angola kandi itanga n’izindi muri Mozambique mu rwego rwo kuzirinda ba rushimusi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *