wex24news

Ubushinwa na Amerika bigiye gishyirwaho akadomo.

Aba bayobozi baganiriye ku cyazahura umubano hagati y’ibihugu byombi bagendeye ku bibazo ibihugu byombi bigitanye birimo iby’ubucuruzi, ikoranabuhanga bimaze igihe bigomganisha ibihugu.

Iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri. Abo bategetsi baherukaga kuvugana mu kwezi kwa 11 umwaka ushize muri Leta ya California.

Ni mu gihe Amerika iteganya kohereza intumwa mu Bushinwa zirimo ministiri ushinzwe ikigega cya Leta Janet Yellen uhagera kuri uyu wa gatat naho mugenzi we Antony Blinken w’ububanyi n’amahanga we azagera mu Bushinwa mu cyumweru gitaha.

Ibiganiro hagati y’abo bakuru b’ibihugu byombi ngo byari ngombwa kuko n’umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bitandukanye bireba ibyo bihugu kandi bihanze isi.

Abategetsi b’Amerika bemeza ko ibyo biganiro ari intambwe nziza yo gukemera amakimbirane ahari hagati y’ibihugu byombi harimo n’ikibazo cya Taiwan.

Ni mu gihe ubusanzwe Ubushinwa bushinja Amerika guhungabanya ubukungu bw’igihugu cye binyuze mu bihano Amerika yagiye ifatira Ubushinwa birimo guhagarika kohereza bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga muri icyo gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *