wex24news

umuhanzikazi w’umunyarwa Oda Paccy yatangaje ko yarwaye indwara y’agahinda gakabije.

Umuhanzikazi Oda Paccy wamamaye my njyana ya Hip Hop yagarutse kubyo guterwa inda na Lick Lick wamamaye muri Muzika Nyarwanda mu myaka yatambutse binyuze mu gukorera abahanzi indirimbo.

Abahanzi Nyarwanda bamaze kugera ku rwego rwiza rwo gukora ibiganiro bigabisha ku myidagaduro kenshi ugasanga ari nabo ba nyiri Podcast bica. Mu myaka myinshi itambutse rero muri muzika Nyarwanda inkuru ya Oda Paccy na Producer Lick Lick ntawe utayibuka aho byavugwaga ko bakundana.

Paccy yavuze ko atazibagirwa Umunyamakuru wigeze ku mutumira mu kiganiro kuri Radio yagerayo agasanga batumiye na Lick Lick.Paccy yemeje ko ubwo umunyamakuru yabajije Lick Lick ati:”Ko bivugwa ko Oda Paccy atwite”. Undi abihakanira kure ati:” Reka Reka”.Uzamberumwana yavuze ko uyu munyamakuru akwiriye kumusaba imbabazi.

Oda Paccy yavuze ko icyo gihe byamuteye igikomere nyamara ababikoze ntacyo bibabwiye.Ati:” Nyine ndabivuze nyuma y’imyaka irenga 10, ndabivuze.Barambabaje cyane.Hari muri cya gihe, umuntu yumva akeneye abantu cyane ariko nyine ugasanga umuntu we icyo akeneye ni amakuru gusa”.Paccy yahishuye ko yagize agahinda gakomeye yatewe n’uko uwamuteye inda yamwihakanye , inda ikenda kuvamo cyakora umuryango we ukamuba hafi.

Kuri ubu Oda Paccy afite youTube Channel yise IMN TV anyuzaho ibiganiro [ Imbere muri njye ].Oda Paccy akunze kunyuza kuri X ibitekerezo rimwe na rimwe bigaragara ubu muntu , uko muntu akwiriye kwitwara rimwe na rimwe akavuga ko ntawe ukwiriye kwigunga.

kanda hano wumve uko byangenze

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *