wex24news

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abiyitanga abavuzi gakondo.

Uretse aba bantu bakurikiranyweho ubutekamutwe beretswe itangazamakuru, hanagaragajwe ibyo bakoreshaga muri ubu butekamutwe bakekwaho; birimo amahembe, impu z’inyamaswa n’ibikoresho byo hambere nk’uducuma n’utweso.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye aba bantu ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe.

Muri aba bavuzi gakondo hari abavugaga ko bakiza inyatsi, umwaku na karande, ngo ku buryo ababuze abagabo cyangwa abagore, bababona.

Muri aba harimo uwari ufite inzoka nzima n’akanyamasyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *