wex24news

Huye:hakomeje kugaragara umwanda ahantu hahurira abantu benshi.

Mu hagawa, aha mbere ni mu bwiherero buri ku Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye, usanga bwifashishwa n’abagenzi bakubwe bari hafi yabwo. Bivugira ko kubwifashisha ari ukubura uko bagira kuko busa nabi cyane.

Daniel Twagirumukiza utuye i Tumba, akaba agirira inama kuri iyo Nzu Mberabyombi buri cyumweru, yagize ati “Buriya bwiherero buherereye ku ihuriro ry’abantu benshi, nyamara bwarangiritse. Hari ahatari inzugi, hari aho bituma hejuru ntihagire ukoropa, ugasanga haruzuriranye inyo zirazamuka, harangiritse muri make.”

Yunzemo ati “Hari n’abavuyemo mu kanya batambutse bavuga ngo ese nk’abadamu bajyamo, iyo bihagaritse bigataragurika ntabwo byabatera indwara?”

Abajya mu nama kuri Nzu Mberabyombi ya Huye hari igihe batinya kujya mu bwiherero bwaho, bakwiyambaza n’ubwo ku ku kigo nderabuzima byegeranye bagasanga ari nko guhungira ubwayi mu kigunda. N’ubwo ubwaho budasa nabi nk’ubwo ku mberabyombi, na bwo ngo ntibuberanye no kuba ari ubwo kwa muganga.

Uwitwa Vianney Ntigurirwa agira ati “Na ho hari igihe ujya ku bwiherero bumwe ugasanga burapfuye, wajya ku bundi na bwo ugasanga ni uko. Keretse habayeho uhakora isuku buri kanya.”

Yungamo ati “Mbese ugereranyije isuku yo kuri iri vuriro n’iyo kuri CHUB usanga nta mahuriro. Hano rero kuko na ho ari kwa muganga, hakagombye kugirirwa isuku.”

Muri Gare ya Huye na ho ngo hari ubwiherero budakwiranye no kuba bwishyuzwa, nk’uko uwitwa Mukamunana yatangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ubwiherero bwo muri Gare na bwo, cyane cyane ubuherereye hepfo ya ya matagisi matoya, rwose bwarashaje ku buryo ushobora kujyamo ukaba ubona umwanda abandi bitumye cyangwa bitumye ku mpande. Nyamara hari ababa bahari batwishyuza, wareba icyo bakwishyurije ukakibura. Umwanda waho urakabije.”

Abakorera muri Gare ya Huye bo banibaza impamvu hifashishwa ubwo bwiherero bwamaze gusaza, nyamara mu nyubako zaho hari n’ubundi bukiri buzima, butifashishwa, usanga bwaragizwe ibiro by’abakozi bashinzwe isuku!

Uwitwa Martin Mugenzi we avuga ko umwanda mu bwiherero ugaragara no ku bwo ku mirenge, yaba iyo mu mujyi ndetse no mu nkengero zawo.

Ati “Nyamara usanga hari abakozi babihemberwa batabyitaho, ukibaza icyo baba bahemberwa.”

Yunganirwa n’uwitwa Karwera utuye mu Murenge wa Huye ugira ati “Ku Murenge wa Huye usanga ubw’imbere bufunze. Ubwo hanze na bwo inzugi zavuyeho, ugasanga butanakoze nta n’amazi aherukamo.”

Abagaya isuku yo mu bwiherero bavuga ko n’ubwo ku nsengero ari uko, kuko nko kuri Sainte Thérèse hari ubwishyuzwa buhora bufunze, hakaba n’ubwifashishwa n’abantu bose ujyamo wabusohokamo uwo muhuye wese akamenya ko uvuye mu bwiherero kubera umunuko ubamo ukabije uhita ukurikirana uwabwinjiyemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *